SlideShare une entreprise Scribd logo
1  sur  13
Télécharger pour lire hors ligne
1
Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona
Thierry Manirambona
2
Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona
Bitama wa Bikari yavutse ku munsi wa kabiri. Yavutse ari muto cyane ku buryo nyina
yibazaga niba azakura bikamuyobera. Imana yarabishatse arakura. Akura ari umwana
w’umukobwa mwiza, w'igikara. Cyari igikara cya se; niko abaturanyi bamubwiraga.
Bitama yavukiye i Nemba ya Gakenke, mu gishanga cy’umusozi wa Kabuye. Yavukiye mu
muryango w’abakene, utagira ihene ntugire n’intama.
Bitama ntiyabonye se Bikari, ariko yaramumenye. Yamubwiwe n’intashya ivuye gutashya mu
gitondo ngo itwike amatafari yo kubaka inzu, ibimubwira no ku mugoroba ayisanze ikata
urwondo. Bitama yari avuye gutashya, abona Ntashya akata icyondo icyuya cyamurenze.
Bitama amufasha kurukata no kubumba amatafari. Niho Ntashya yamwitegerezaga
akamubwira ati “Usa na so Bikari. So ukubyara ntiyanyuraga ku muntu arushye ngo akomeze
inzira”
Bitama ntiyabonye se Bikari, ariko yaramumenye. Yamubwiwe n’umuyaga wo ku mugoroba.
Umunsi umwe imvura yari igiye kugwa, Bitama asohoka ajya kwanura imyenda nyina yari
yanitse hanze. Arebye hejuru abona ibicu biriruka bijya kugama, abona amababi y’ibiti abyina
ikinimba, yumva umuyaga uvugiriza, uvuza ubuhuha, yibuka amagambo nyina yamubwiye
agira ati “Ukiri uruhinja, so yaraguterurega, akakuririmbira ugasinzira”.
Bitama ntiyabonye se Bikari, ariko yaramumenye. Yamubwiwe n’abaturanyi. Bitama yakuze
akunda igikatsi. Bamubwiraga ko na se Bikari na sekuru we Mbagara bagikundaga. Bitama
akanubaha abaturanyi, akabasuhuza bahuye mu nzira, akanabafasha. Bakamubwira bati “Uri
uwa Bikari.”
Bitama ntiyabonye se Bikari, ariko yaramumenye. Yamubwiwe na nyina. Buri gitondo, buri
joro.
Umunsi umwe Bitama yagiye kuvoma abona abandi bana barawitegereza cyane. Nibwo
umwe muribo amubajije ati “So yagiye hehe, mwa? », Bitama, umwana w’umukobwa
araceceka. Iminsi yose agiye kuvoma, abandi bana bakamubaza cya kibazo bati « Mbega so
yagiye hehe ? » Araceceka.
Umunsi umwe, yegera nyina bari ku ziko aramubaza ati « Mawe, iyo njyiye kuvoma, abandi
bana bambaza iyo Data yagiye nkabura icyo nsubiza.» Nyina aramubwira ati « So yagiye
gutashya ». Umwana araryama ariko bukeye yumva ntiyanyuzwe, ahengera nyina avuye
guhinga amubaza ati : “Yagiye gutashya he?” Nyina aramusubiza ati “ So yagiye gutashya
mu ishyamba rya Nyungwe. Ni ishyamba rigana i Bushi. Iryo shamba ni rinini cyane, ntawe
uritashyamo umunsi umwe ngo agaruke. Iryo shyamba mwana wanjye, rikubye nk'aha dutuye
inshuro ibihumbi n’ibihumbi. Ririmo ibiti binini cyane, hakabamo n’inkwi nyinshi cyane.
Gutashya bimara igihe kirekire cyane. Guhambira inkwi bigafata umwaka, kuzicyura bigafata
ikindi gihe. Ngaho icecekere so azagaruka”.
Umwana aratuza bwije ajya kuryama. Bukeye agiye ku mugezi abandi bana bamubaza cya
kibazo. Wa mwana na we akabasubiriramo uko nyina yamubwiye, abana ntibabyemere.
Bitama akababara, agataha yagera imuhira akabwira nyina uko byagenze ku mugezi. Agira
3
Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona
ati“Mawe, abandi bana bambwiye ngo ababyeyi babo bajya gutashya kandi bakagaruka
vuba.” Nibwo rero nyina amubwiye ati “Mwana wanjye, umva uko so byamugendekeye. So
yasohotse mu ishyamba avuye gutashya, asanga umugabo mwiza ku nzira arimo arasa. Uwo
mugabo yari Imana. Imana ibonye so, iramukunda cyane. Imusaba kuyifasha kwasa ibiti
yashakaga kujyana mu ijuru. So aratura, afasha Imana gushaka inkwi.Amaze kugwiza no
kuzirunda, nibwo Imana ibwiye so ngo nayitwaze. So, kubera kubaha Imana, yikorera inkwi
z’Imana azizamukana mu ijuru. Ngo agere mu ijuru, asanga Imana ikeneye abayifasha gucana
umuriro kugira ngo imurikire abari mu nsi, so nibwo ahise agumayo.”
Umwana yarebaga nyina adahumbya kugira ngo yumve neza ibyo amubwira. Hanyuma abaza
nyina ati“Ibyo se wabimenye ute?”. Nyina aramusubiza ati “Ukiri uruhinja, so yarabimbwiye
umunsi umwe nijoro. Kandi ngo njye ndeba hejuru ku kwezi igihe nshaka ko tuvugana”. Uwo
mwana yajyaga yumva bavuga Imana. Nyina yarabyukaga akayivugisha, bakaganira mbere
yuko ajya guhinga. Mbere yuko Bitama ajya kuryama, nyina yabanzaga kumucira imigani,
naho mbere yuko asinzira akamuganiriza ku byerekeye Imana. Bitama ntiyasobanukirwaga
neza ibyo nyina yamubwiraga ariko yaryamaga afite amahoro, ari mu maboko y’Imana.
Nyina yari yaramubwiye ko Imana ifata abana mu maboko yabo, ikabaririmbira, bagasinzira.
Iryo joro nyina yamubwiyemo ko se yagiye gufasha Imana kwatsa umuriro wo kumurika ku
isi, ryatumye yumva akunze Imana kurushaho. Iminsi yakurikiyeho, Bitama yari ameze
nk’uwabonekewe. Ku iriba, bamubajije aho se ari, akabereka ijuru akoresheje agatoki ke,
ntagire icyo avuga. Abandi bana babona ko yahindutse cyane, atakirakazwa n’ibyo
bamubwira cyangwa ngo ababazwe n’ibibazo bamubazaga. Bagatangara cyane. Mu gitondo,
Bitama yabyuka, agapfukama, agasenga, aseka, yishimye, abwira Imana ati “Wakoze kuba
nijoro wandirimbiye ngasinzira. Wakoze ko waririmbiye Mama agasinzira”. Akanabwira
Imana ati ‘Ubwire Data ko mukunda, ko ejo nagiye gucyura ihene habona kubera ko yari
yacanye.” Akajya mu turimo twe yishimye cyane.
Abamubazaga bose akababwira yisekera: “Data yagiye gutashya iyo i burengerazuba mu
ishyamba rinini, ry’ibiti binini cyane. Atashya umusave n’umunyegenyege. Atashye ahura
n’Imana yo mu ijuru igira iti “uraho wa mugabo we?” Data nawe ati “Nyagasani”. Imana
imukunze imusaba kumufasha. Data atora ishoka afasha Imana kwasa. Arasa bwije atwaza
Imana inkwi mu ijuru. Aguma mu ijuru kugira ngo afashe Imana kubonesha nijoro”.
Bitama yakuze akunda cyane inyamaswa. Wari umuco mwiza nyina yari yaramutoje wo
kudahohotera udusimba no kwita ku biremwa byose. Umunsi umwe Bitama atashye anyura
mu rutoki kurya imineke. Yari ashonje kuko mu gitondo atari yasamuye. Ageze ku rwina
aricara, akuyeho amakoma asanga umuneke wari usigaye ntawuhari. Ngo agire atya arebe
hirya, abona akabeba gato kihanagura karangije kuwurya. Arakegera, aragacakira. Agafashe
mu kiganza, gatangira gutitira gakomanya amenyo, ubwoba bwagatashye. Kararira cyane,
kamusaba imbabazi.
4
Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona
Bitama yumva agize umubabaro mwinshi, afata ka kabeba aragatahana. Ageze imuhira asanga
nyina yamubikiye ikijumba. Aragifata arakimanyura aha ka kabeba igice nawe arya igice
gisigaye. Agaha n’utuzi karanywa. Akarekuye ngo kagende, kamubwira ko gafite ijambo
gashaka kumubwira. Bitama aragaterura agatereka ku rutugu rwe, nako karamubwira kati:
“Nzakwitura ibyiza ungiriye”. Bitama araseka, arageherekeza.
Undi munsi Bitama yari avuye kuvoma, ageze hepfo y’urugo kubera kunanirwa cyane no
gusonza, aranyerera aragwa, ikibindi kirameneka. Icyo kibindi nicyo nyina yari asigaranye.
Bakivomeragamo, bakanagishigishiramo. Mu gihe rero Bitama atangiye kwibaza uko
abigenza, ka kabeba kaza kiruka kamubaza impamvu yitangiriye itama. Bitama akabwira
ibyago agize. Kabeba abwira Bitama ngo niyicecekere. Kabeba niko kuvugiriza. Avugirije,
intashya zose zarimo gukina mu kirere zirahagarara, ziraceceka. Kabeba akomeza kuvugiriza
yamanitse utuboko twe hejuru, intashya ziramanuka. Zigeze hasi zibona injyo zandagaye za
cya kibindi. Kabeba azibwira ibyago Bitama yagize. Ako kanya, intashya zose zigurukira icya
rimwe zijya gushaka amazi. Inshishi nazo ziba zirahageze. Intashya zigarutse, zisuka amazi
zazanye ku butaka, inshishi zijyamo zikata ibumba, hanyuma zibumba ikibindi cyiza cyane.
Bitama asubira ku mugezi, aravoma atahana amazi.
Ageze i muhira, afata mu gipfunsi uburo ahereza intashya n’inshishi zirarya zirahaga,
zirishima, zirataha. Bitama yibuka ibyo Kabeba yamubwiye ko azamwishyura ineza
yamugiriye. Niho yumvise neza ko ineza yiturwa indi.
Bwari bwahumanye kare, igicuku kirihafi kuniha. Hanze igihunyira gihunyiza, kivuza induru
nyinshi cyane. Abandi bana bari barabwiye Bitama ko igihunyira ari inyoni mbi cyane.
Baramubwiraga bati: “Niwumva igihunyira kiguhamagara mu izina, ntuzakitabe. Uzabyuke,
utore amabuye, ugitere”.
Bitama akagerageza gupfuka amatwi ngo arebe ko yabasha gusinzira ariko bikanga. Uretse
n’icyo gihunyira, imvura yari iri kugwa ariko atari nyinshi. Niho rero Bitama yibutse ko
imyenda ye iraye hanze kandi ko irimo kunyagirwa. Bwacyaga ajya mu Misa kandi iyo
myenda niyo yari kwambara. Yishyiramo akanyabugabo, arabyuka, ajya hanze. Agifungura
urugi, yumva mu rutoki ngo “huu huu, huu huu” yibuka ibyo bamubwiye byose agira ubwoba
asubira mu nzu. Aratekereza cyane ariko yibuka ibyo nyina yamubwiraga buri gihe ati
“Kirazira mwana wanjye kumva cyane amabwire. Ntuzafate ibintu uko bitari, uzajye ubanze
ushishoze imbere yo guca urubanza”. Bitama arasohoka. Asohoka agendera ku mano. Cya
gihunyira kiramuhamagara. “Bitama we”. Arebye hejuru abona cyamuturumburiye amaso
Hari mu giti cy’avoka. Igihunyira cyari cyambaye ikoti ry’umweru, gifite n’inkoni mu ntoki.
Bitama aracyegera afite ubwoba bwinshi cyane abwira cya gihunyira ati “Uri nde wowe uri
mu giti aya masaha?”
Igihunyira kiti “Nitwa Gihunyira, umwana wa Gihunyira na Joro. Ndi umuzamu
w’abaryamye. Iyo mbonye abajura nijoro ndaboroga, abantu bagatabara. Mfite amaso manini
5
Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona
kugira ngo mbone neza kandi mbone kure. Kandi nijoro mperekeza abagenzi. Ngafasha
abashumba gutarama iyo baraririye inka. Ku manywa ndaryama nkaruhuka, nicyo gituma
utari wambona”
Bitama areba Gihunyira yumva aramukunze. Amubaza niba arara ayo majoro wenyine.
Gihunyira amubwira ko ararira ari kumwe na Gacurama urara acunze inka mu biraro, ku
manywa akaryama acuramye kugira ngo ntihagire umugwa gitumo. Bitama aguma aho,
ahamara nk’iminota icumi. Imvura yari ihise, ya myenda ayirekera hanze asubira kuryama
yishimye ko yabashije kumva ukuri Gihunyira yamwibwiriye.
Bukeye, ku cyumweru abwira nyina ibyo Gihunyira yamubwiye. Nyina araseka, ahita
umubwira neza uko byagenze ati “Mu ntangiriro nta kintu na kimwe cyabagaho uretse Imana.
Imana ikagira irungu, igashaka icyayifasha kwidagadura. Umunsi umwe, Imana ivuga iti: “Ni
habeho ikirere”. Ikirere kibaho. Imana iti “Umuyaga nubeho”. Umuyaga ubaho, urahuha.
Imana irishima. Imana irema isi. Ihinga ku isi umurima munini cyane. Itera ibiti mu murima
kugira ngo umuyaga ubihuhe bitange amajwi meza. Umuyaga ugahuha, amababi agatanga
amajwi meza cyane, Imana ikishima. Ariko ikumva ntibihagije. Imana irema amazi, irema
ibitare by’amabuye. Amazi aratemba, atemba ku bitare by’amabuye. Imana irema amasumo.
Amazi agasuma bigatanga amajwi meza. Imana ibona ni byiza cyane. Imana ifata ku mabuye,
iyakoramo ifi, igikeri, inyogaruzi, n’utundi dusimba. Utwo dusimba turarimba, Imana
ikishima cyane ariko ikumva hari ikibuze. Imana irema inkende n’inkima ibishyira mu biti.
Irema inkwavu zo mu ishyamba, irema inkware… Izo nyamaswa zose zikaririmba, zikivuga,
Imana ikumva ni byiza cyane ariko ikumva n’ubundi haracyabura ikintu. Umunsi umwe,
Imana ikoma mu mashyi utunyoni turaguruka twuzura ikirere. Imana irema inyombya, ifundi,
samusuri. Irema umununi, igishwi, inyamanza, igikona, inkotsa, n’izindi nyinshi cyane.
Zirarimba, zirabyina mu kirere. Imana yumva ni byiza cyane, ntiyari bwumve indirimbo
nkiyo yabera. Imana irongera iti “Nihabeho inyoni yo kubyutsa inyamaswa zose mu gitondo,
izibwire ko bukeye, igihe cyo kubyuka cyageze, ikabwira n’urume ko rwava mu nzira.
Itegeka kandi ko habaho inyoni irarira izindi nijoro, izorosa zisinziriye, izicira imigani kugira
ngo zisinzire.
Isake yemera kuzajya ibyutsa izindi. Ijeri ryemera gukora akazi ka nijoro. Nijoro, ijeri rigacira
imigani izindi nyoni, n’utundi dusimba, rikorosa iziyorosoye, bwajya gucya rikabyutsa isake
ikaririmba, ibiri mu isi yose bikabyuka, bikajya kwa Mana guteranirayo. Ijeri kubera ko ari
rito cyane, bwajyaga gucya ryananiwe cyane. Umunsi umwe riraryamira, isake ntiyicura ngo
ibyutse ibindi biremwa. Uwo munsi inyoni ntizabyuka, zirirwa ziryamye. Isake igize ngo
irakanguka, ibona bwakeye kera cyane. Irabika, Imana iza kureba ikibaye. Isake ibwira Imana
ko ijeri ritayibyukije. Imana isaba igihunyira n’agacurama gukora ako kazi. Imana iha
igihunyira amaso manini kugira ngo kibone neza, ibwira agacurama gufasha igihunyira.
Igihunyira kubera gukora cyane nijoro, igitotsi kirashira, amaso yacyo ahinduka ibishirira
kubera kutaryama. Agacurama nako kugira ngo ntibagire ngo karasinziriye kakaryama
gacuramye. Kera kabaye, Imana irema umuntu kugira ngo aganze izindi nyamaswa, azigishe
no kuririmbira Imana, azikingire, azigishe kubana neza hagati yazo. »
6
Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona
Umunsi wa mbere ku ishuri. Bitama yagiye kw’ishuri abishaka cyane. Agiye kuvoma, yajyaga
yumva abana biga baririmba indirimbo nziza cyane, bavuga ibintu byinshi basomye mu
bitabo, akumva ashatse kujya mu ishuri. Yashatse kwiga agifite imyaka itanu ariko
ntibyakunda. Yagiye kwiga afite imyaka irindwi. Yabanje gufasha nyina imirimo yo mu rugo
dore ko nta mukozi bagiraga kubera amikoro make. Bitama byaramubabazaga ariko akabona
ko atasiga nyina wenyine imuhira. Nyina yamujyanye mu gitondo kare kare, amashuri
yatangiye.
Ku munsi wa mbere, yasanze mu ishuri rye ari kumwe n’abandi bana bagera kuri
makumyabiri. Bamwe barira, abandi bacecetse bigunze, abandi bakina hanze no mu ishuri.
Mbere yo kujya kumwandikisha, nyina yari yaramubwiye ngo ntazigunge, ajye ajya mu bandi
azahigira byinshi. Bitama niho kureba hanze maze abona abakobwa basimbuka umugozi,
abajyamo nawe arakina.
Igihe arimo arakina yagize atya abona akanyugunyugu kiruka cyane gahunga abana
b’abahungu bakirukagaho bafite amashami y’ibiti bashaka kukica. Bitama areka gusimbuka
umugozi, yegera ba bana b’abahungu ababuza kwiruka inyuma y’ako kanyugunyugu.
Bamubwira ko bikiniraga. Bitama ababwira ko kizira gukina ubabaza abandi, cyangwa
ubabaza utundi tuntu, nk’udusimba. Bitama abonye batabyumva neza, areba hejuru aravuga
ati “Kanyugunyugu”. Atega ikiganza cye, ka kanyugunyugu karamanuka kagwa mu kiganza
cya Bitama. Abana baratangara cyane.
Kari akanyugunyugu gato cyane, keza, gafite ibara ry’umuhondo ku mababa no ku mubiri
wose. Bitama yitegereje asanga ku mugongo kakomeretse kubera ishami umwe mu bana yari
yagakubise. Bitama ajya mu ishuri, afata ingwa y’umuhondo asiga ako kanyugunyugu,
agaterera mu kirere karigendera.
Bitama abonye ko abana bakomeje gutangara cyane, arababaza ati “Muzi impamvu
ikinyugunyugu kiguruka kijya mu mpande zose?” Abana bamusubiza bisekera bati “Kiba
cyasinze”. Baraseka cyane, na Bitama araseka. Bitama ababwira ati “Ni mureke mbabwire
impamvu”. Bose baratuza bamutega amatwi, nuko arababwira ati “Umunsi umwe, Imana
yatumye ikinyugunyugu gushaka irangi ryo gusinga inzu y’Imana. Ikinyugunyugu kijya
ahantu kure cyane cyari cyarabonye indabo nziza z’amabara yose. Kirazisoroma, kirazisekura,
kirazenga, kizivanamo amarangi meza cyane. Ayo marangi kirayafata, kirikorera, kiraguruka.
Kigeze mu kirere, imvura iragwa. Iyo imvura iguye, inkuba irasohoka ikajya gutembera. Mu
kanya gato, inkuba yihitira yakubise urushyi ikinyugunyugu ariko itabishaka. Rya rangi
rirameneka, rijya mu kirere. Nicyo gituma mubona umukorombyi, ni irangi ryari mu rwabya
ikinyugunyugu cyari cyikoreye. Kubera rero urushyi inkuba yakubise ikinyugunyugu,
ikinyugunyugu cyatarukiye kure cyane, kirahungabana, kugeza n’ubu. Iyo mubonye rero
ikinyugunyugu kigenda gihungabana, ni ukubera inkuba yagikubise, kandi kigakomeza
kugenda kiruka kirebe impande zose. Ahandi cyabona indabo nziza kugira ngo gikore irangi
ry’Imana”.
7
Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona
Abana bumvise ibyo Bitama ababwira, baramutangarira, bamubaza aho yabyumvise, nawe
ababwira ko ari nyina wabimubwiye. Bitama, kubera ubwitonzi bwe agira inshuti nyinshi.
Abana benshi bakamukunda cyane kubera umutima mwiza we.
Bitama yakuze akunda kwiga. Ntiyari umuhanga cyane ariko ntiyasibaga ku ishuri.
Yarihataga cyane kandi akabitsinda. Yaritondaga mu ishuri, agakora umukoro we n’umutima
we wose. Yabyukaga kare, agasenga, agakubura, akavoma, arangije akoga. Imbere yo kurya
ku byaraye, agakora umukoro umwarimu yabaga yabahaye.
Ku ishuri, ibyo atumva akabibaza, agasobanuza abandi bana mu kinyabupfura. Ku ishuri
ntiyigungaga, yakinaga n’abandi bana. Ariko rimwe na rimwe akababara iyo nk’umwe mu
bana batahanye akanyura iwabo akabona nyina gusa amubajije cya kibazo ngo se yagiye he.
Bitama yaramusubizaga yabona uwo mwana atabyumvise akihangana, ariko nijoro
agatekereza se cyane.
Mbere y’uko bajya mu biruhuko Bitama yari yarasabye nyina uruhushya rwo kuzajya kubaza
Imana amakuru ya se. Bitama yari azi ko Imana ijya gutashya mu ishyamba yari
yarahuriyemo na Bikari se wa Bitama. Nyina yari yaramubwiye ati “nukora neza mu ishuri,
nzakureka ugende”. Anongeraho ko urugendo ari rurerure atazijyana.
Mu kiruhuko, Bitama aritegura, atumira inshuti ze zose: Kinyugunyugu, Fundi, Gikeri
n’izindi nyinshi cyane azibwira ko ashaka kujya kubaza amakuru ya se.
Umuseke utangiye gukeba ashyira nzira aragenda. Nyina yari yamupfunyikiye umutsima
munini w’uburo, amushyirira amata mu nkongoro, n’umutobe mu gacuma. Abishyira mu
nkangara arahambira. Amaze guhambira neza iyo mpamba, asohokana na Bitama, bageze ku
irembo basanga igisiga cyahageze kare, cyikorera rwa ruboho, kiraguruka kiba kiragenda.
Nyina wa Bitama aramuherekeza amurenza igishanga cya Nemba, arebye hejuru abona inyoni
zimusezera abona ko Bitama atari wenyine asubira imuhira.
Bitama ari kumwe na za nshuti aze bagenda umunsi wose n’amaguru. Banyura Rulindo,
bamanuka Shyorongi,bambuka Nyabarongo, bazamuka Ruyenzi. Saa sita zigeze barasonza
cyane. Bari barenze gato ku Ruyenzi. Baricara, bagiye gukaraba ngo barye, bumva hirya gato,
abana barira. Intashya iraguruka ijya kureba. Hashize akanya iragaruka ibwira Bitama ko
isanze hari abana batatu barira kubera ko bashonje kandi ko ababyeyi babo batari i muhira.
Bitama aricara aratekereza, yibuka ko nyina yamubwiye ko kizira kurya hari umuntu ashonje
hanze. Nyina yajyaga amubwira ati “Bitama Mwana wanjye, ejo nujya hanze ugasanga
umukene yicaye ku muhanda ntuzakomeze, urazahagarare umusuhuze, umubaze icyo akora
mu mbeho yo hanze. Nuba ufite igiceri ukimusigire, nuba ufite umugati umuheho igice,
ukomeze inzira yawe.
Imvura nigwa wibuke ko hanze hari imfubyi, wibuke ko nta nyina, nta na se ifite wo
kumubyutsa mu gitondo ngo amushyuhirize amazi yo koga mu mbeho, ngo amutekere
igikoma ajye ku ishuri anyoye.Wibuke ko nta nyina afite ngo amucire imigani imbere yo
kuryama. Bitama mwana wanjye nturi umukire, ariko bike ufite ubisaranganye, usabane;
8
Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona
gutanga ntibikenesha. Ufasha umukene ukaba ufashije Imana. Ukaba wihamagariye imigisha.
Urasure umurwayi, umushyire urukundo. Umusuhuze, umubaze uko amerewe. Ntuseke
ababana n’ubumuga ahubwo ubasengere”.
Bitama, arahambira bya bintu byose ajya kureba abo bana. Ahageze, asanga ni abana bato
cyane. Bamubwira ko se na nyina bagiye guhinga kure cyane hashize icyumweru. Bamubwira
kandi ko ibyo kurya ababeyi basize byashize. Bitama arabahoza, bareka kurira. Ahambura
rwa ruboho, baricara bararya. Bahereza na za nshuti za Bitama zirarya. Ibisigaye Bitama
abisigira ba bana, ababwira ati: “Mube murya ibi ngibi, nizeye ko ababyeyi banyu bazagaruka
hakiri kare”. Ba bana baramushimira, Bitama akomeza urugendo. Aragenda arenga
Musambira. Bwije arahagarara. Kubera aho hantu bari bari nta nzu zari zihari, Bitama na za
nshuti ze, biryamira munsi y’igiti.
Igicuku cyinishye, imvura itangira kugwa ari nyinshi cyane. Sakabaka iraguruka, igera ku
ijuru ibwira imvura ko hari umwana muto aryamye munsi y’igiti. Sakabaka itunga urutoki,
yereka inkuba aho icyo giti kiri, hanyuma imvura ireka kugwa aho hantu. Sakabaka
irimanukira isanga koko aho hantu imvura ntiyongeye kuhagwa. Bitama araryama, nijoro
ararota.
Abona nyina avuye kuvoma mu gitondo, amutekera igikoma ngo ajye ku ishuri agize icyo
ashyira mu nda. Akumva n’ijwi rya nyina rimubwira riti “witonde mu nzira”. Bitama akabona
inzira yose anyuramo agiye ku ishuri. Akabona umuntu wamugaye akunda gucaho agiye ku
ishuri, akabona n’abandi bana bajyana ku ishuri, bakina. Bitama akomeza gutekereza. Muri
izo nzozi agira atya abone se. Yari umugabo muremure avuga amagambo make cyane.
Akamubona ahantu heza cyane, Bitama agatekereza ko ari mu ijuru. Bitama aramuhamagara,
wa mugabo araza, Bitama amubaza uwo ariwe. Wa mugabo aramwegera, avuga ati “Bitama”.
Bitama arakanguka, asanga ni inkima imuhamagaye, araseka. Inkima imubwira ko bukeye.
Bitama arabyuka, ashaka kwiyuhagira mu maso, yibuka ko amazi bari bafite bayasigiye ba
bana batatu. Inkima imubwira ko yaretse amazi y’imvura mu gacuma. Iyahereza Bitama
yiyuhagira mu maso.
Ku munsi wa kabiri, Bitama ava Musambira, anyura Cyakabiri ya Muhanga, aminuka Ntenyo,
arara mu Ruhango. Aho yanyuraga hose, abantu baramurebaga bagatangara babonye umwana
w’umukobwa uherekejwe n’inyoni n’utundi dusimba twinshi. Bamubaza iyo agiye
akababwira iyo ava n’iyo agana. Abantu bakamwakira, bakamucumbikira, bakamugaburira,
bakagaburira n’incuti ze. Bitama abonye uko abantu batamuzi bamufata neza akibuka rya
jambo ngo ineza yiturwa indi.
Bitama kubera ko yari ananaiwe yamaze iminsi ine mu Ruhango. Amaze kuruhuka neza,
akomeza inzira ye. Anyura Nyanza, arenga Save ya Huye, ageze Huye yerekeza Nyamagabe.
Bitama aruhikira Nyamagabe. Ageze Nyamagabe, asanga inyoni nyinshi cyane
ziramutegereje. Inyombya bari bavanye i Nemba imubwira ko ariyo yari yarabwiye izindi ko
bazahaca. Zakira Bitama, zimwakiriza ibigori n’amasaka. Ziramutaramisha, araruhuka.
9
Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona
Bitama agiye kugenda, za nyoni ziramuherekeza, zimwereka inzira ya hafi yo kugera mu
ishyamba kimeza rya Nyungwe.
Bitama n’inshuti ze binjira mu ishyamba bugorobye. Ni ishyamba ry’inzitane ku buryo
umuntu uririmo iyo arebye hejuru adapfa kubona ikirere. Kubera kuruha cyane, Bitama
abwira inshuti ze ko baryama bakaruhuka ariko kubera inzara ntibabasha gusinzira. Nibwo
inkima izamutse mu biti ikavugiriza, igahamagara izindi nkima. Nubwo bwari bwije, za
nkima zagiye mu biti zishaka imbuto. Nyuma y’akanya gato, zigaruka zizanye imbuto nyinshi
zo mu ishyamba: imitini, amatunda, hamwe n’inkeri nyinshi. Bitama ararya hamwe n’inshuti
ze barahaga, barangije birarira munsi y’igiti. Bitama yumva igihunyira kiririmba hejuru
yibuka ko cyamubwiye ko kirarira abantu kandi kivuza induru kibonye abajuru, ariryamira,
arasinzira kuko ntacyo yikangaga.
Mu gicuku, yumvise inyombya ziririmbye arabyuka.
Umunsi wa mbere mu ishyamba, Bitama n’incuti ze barazinduka cyane. Inyoni zose
ziraguruka zijya mu kirere hejuru y’ishyamba, Bitama asigarana n’udusimba tudashobora
kuguruka. Hari n’imbwa yari yemeye kumuherekeza. Bagenda bahamagara “Yemwe bantu
mujya gutashya mu ishyamba rinini”
Bakumva ngo: ce, cyangwa bakumva inyoni mu kirere, inkende n’inkima mu biti zibaza
izindi nyoni n’inkima niba zitarabonye umugabo muremure. Bakajyenda bahamagara.
Bagenze nka saa cyenda, bahura n’umugabo wikoreye igishyitsi. Wa mugabo aratangara
cyane kubona akana gato k’agakobwa mu ishyamba rinini. Wa mugabo abaza Bitama ati
-Wa mwana we witwa nde?
-Nitwa Bitama
-Urava he ukajya he mu ishyamba ry’inzitane?
-Mvuye mu majyaruguru nje mu ishyamba rinini gushaka umubyeyi wanjye waje gutashya.
Wa mugabo atura cya gishyiti, abwira Bitama ko uwo mugabo atamuzi. Amuha ibango ryo
kuri cya gishyitsi aramubwira ati “Ishyamba ni rinini kandi uko uryinjiramo niko bugenda
bwira cyane. Iri bango urarikoresha mu gucana umuriro kugira ngo ubone iyo ujya”.
Bitama yakira iryo bango, ashimira uyo mugabo, akomeza urugendo.
Yigiye imbere, yumva ikintu kinini cyane gifite umurindi uremereye. Bitama arahagarara,
arahumiriza. Yibuka ko mu ishuri bababwiye ko inyamaswa nini, yiruka cyane, ifite umurindi
munini ari imbogo. Bitama ahinda umushyitsi ariko yibuka ko banamubwiye ko imbogo
itagira amahane iyo utayishotoye. Kubera kugira ubwoba bwinshi, igikeri kibwira Bitama ngo
agishyire mu mufuka w’ishati. Bitama aragiterura aragihisha.
Imbogo ikomeza kuza yivuga amazina, ihamiriza, Bitama nawe ahagarara mu nzira
arahamagara “Mbogo we, Mbogo we”
10
Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona
Imbogo yumvise ko bayihamagara iregera cyane, ivuga iti “Wowe uri inde utagira ubwoba
bw’imbogo?
-Ndi Bitama.
-Urava he ukajya he mu ishyamba ry’inzitane?
-Mvuye mu majyaruguru nje mu ishyamba rinini gushaka umubyeyi wanjye waje gutashya.
Imbogo iritaza gato, isubira inyuma kugira ngo irebe neza ako kana gato kinjiye mu ishyamba
rinini. Ibaza Bitama iti “Uwo mugabo ushaka yari ameze ate wa mwana we?”
-Yari umugabo muremure, afite uruhara runini, n’imbaraga nyinshi, kandi anywa inkono
y’itabi.
-Uyo mugabo yaje mu ishyamba rinini ryari?
- Hashize imyaka irindwi.
Mbogo akubita amaguru hasi, aratekereza cyane azunguza umutwe cyane, Bitama akagira
ubwoba ngo Mbogo ararakaye. Haciye akanya, ya mbogo irahagarara iravuga iti “So
ndamuzi sha”. Bitama yumva araruhutse, umutima usubira mu gitereko. Mbogo aramubwira
ati “So namumenye nkiri akana gato. Dore ko haciye imyaka irenga irindwi nkuko wabivuze.
Umunsi umwe nagiye kurisha mu gishanga kiri hagati mu ishyamba mbona ubwatsi bwiza
cyane, ndegera, mbugezemo nsanga hari isayo. Mfatwa mu cyondo ntangira kurigita. Nibwo
mvugije induru ntabaza cyane. Haza umugabo muremure, ameze nk’umuhigi, ariko angeze
iruhande mbona nta buhiri afite, nta cumu afite, nta ntorezo afite. Muhamagaye, afata
umugozi arawunterera, nywambika amahembe arankurura aransayura. Andokora atyo”.
Mbogo ahita aterera Bitama ku mugongo, amwambutsa ibishanga bibiri. Bwije, imbogo
imushyira hasi. Bararya, bararyama. Bitama ariko ananirwa gusinzira. Atekereza nyina,
yibaza icyo yaba ari gukora muri uyo mwanya. Ararira, yumva ubwoba buramutashye.
Bitama arabyuka, apfukama munsi y’igiti yari aryamyemo, atangira gusenga. Abwira Imana
ko yamufasha kubona umubyeyi we, ko yamugarura niba bishoboka. Kandi niba bidashoboka
ko yamumwereka gusa. Kubera kunanirwa cyane, Bitama yegamira cya giti, igitosti
kimufashe agendanirako, arasinzira.
Mu gitondo abyutse, abwira inshuti ze bakomeza urugendo. Bagenda nk’amasaha atatu,
bagera mu ishyamba hagati ku giti cy’Imana. Cyari igiti kinini cyane, gifite nk’imetero ijana
z’uburebure. Cyari gifite amashami menshi kandi manini, maremare, n’amababi menshi
cyane.
Hasi, iruhande, hari umuriro ucanye. Bitama yibwira ko ari umushumba wawucanye ariko
arebye neza abona nta muntu n’umwe uwuri iruhande. Kubera imvura yari yiriwe igwa mu
gitondo, Bitama n’inshuti ze begera umuriro barota.
11
Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona
Haciye nk’igihe cy’isaha, haza umuyaga mwinshi cyane inyoni n’inkima zihungira mu
mashami ya cya giti. Inyamaswa nazo zitashobora kuguruka ziguma iruhande rwa Bitama
ariko zifite ubwoba bwinshi. Bitama afunga amaso, arategereza. Niho yumvise ijwi riva
inyuma ya cya giti.
« Bitama wa Bikari, Bitama wa Bikari »
Bitama aritaba :
-Karame Nyagasani
Rya jwi rirongera riti
-Ntugire ubwoba, ni njyewe Mana uhora wumva .
Bitama ntiyubahuka gufungura amaso, ariko atega amatwi.
-Bambwiye ko ngo utagisinzira. Izuba riba rigihumba ukinjira mu gihugu cy’amaganya
atagira uko angana. Imvura yahinda mu gicu, mu mutima wawe hakagwa iy’amahindu.
Umubyeyi wawe yarakubabaje. Bitama mwana nkunda nabonye amarira yawe. Nababajwe
n’agahinda uterwa n’abakwita “utagira se”. Mbabazwa no kukubona wigunze utekereza
icyakwereka umubyeyi wawe.”
Bitama yumvise ayo magambo ubwoba buragabanuka. Afungura amaso. Abona ari ahantu
heza cyane, yicaye mu busitani, hari indabo nyinshi kandi nziza. Imbere ye hari igiti kinini
cy’umweru, akumva ijwi ry’Imana riva hejuru muri icyo giti.
Bitama aganira n’Imana umunsi wose. Hageze ku mugoroba arasinzira. Abyutse mu gitondo,
asanga ari munsi ya cya giti cya mbere, akikijwe na za nshuti ze, zimureba cyane zitangaye.
Bitama azibaza ati “Ko mundeba cyane?”
“Twumvise umuyaga mwinshi cyane turahunga. Tugarutse dusanga urimo kwivugisha
uhumirije, rimwe ukarira ubundi ugaseka”
Bitama araseka. Abwira inshuti ze ibyamubayeho byose uko byagenze. Bakiganira, wa
muyaga ugaruka uhuha cyane, Bitama n’inshuti ze bitura hasi barasinzira. Imana yari isubiye
mu ijuru.
Bwenda gucya, inyombya ibyutsa isake. Isake irabika, inyamaswa zirarabyuka, zijya guhiga.
Inyoni mu rubingo no mu miseke zivuza ingoma. Inyange, ku migongo y’inka zitangira
kwikinagura. Umusambi urambuye amababa yawo utangira guhamiriza ubyina ikinimba.
Naho hirya gato, indabyo nziza, zambaye ingori nziza zikamwenyurira Bitama. Bitama nawe
abwira inshuti ze ko igihe cyo gutaha kigeze. Akivuga ko igihe cyo gutaha kigeze, yumva ijwi
rimuhamagaye, “Bitama we! Bitama we!”
Bitama aritaba. Arahindukira, areba hepfo, haruguru no hejuru akumva ijwi ariko ntabone
umuhamagara. Aravuga cyane areba hejuru.
12
Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona
-Uri nde wowe umpamagara ntakubona?
-Ni njye so waje gushaka
Bitama yongera kugira ubwoba, agwa hasi noneho, yipfuka mu maso. Rya jwi rikamubwira
riti
“Ntugire ubwoba mwana wanjye. Ni jyewe so wagiye gutashya ntatahe kuko nahuye n’Imana
ikansaba kuyifasha imirimo yo mu ijuru. Bitama mwana mwanjye nkunda, nabonye urukundo
umfitiye ubwo wafataga umugambi wo kuza kunshaka. Nabonye ko uri umwana mwiza,
umwali w’umutima. Umwana wanjye Bikari, ukaba n’umukobwa wa Kamaliza, nasabye
Imana izakundindire. None rero mwana wanjye nkunda, itahire ariko turi kumwe. Nujya ku
ishuri bakakubaza iyo so yagiye uzababwire ko Imana yamuhamagaye akayitaba.
Uzababwire ko so yagiye mu ishyamba rya Nyungwe gushaka ibiti binini agahura n’Imana
ikamuhamagara mw’izina, maze akayitaba. Imana yamusaba kuyifasha mu mirimo yayo
akayemerera. Uzababwire ko so amerewe neza iyo ari kandi ubabwire ko Imana ifite umunsi
wo guhamagara uwo ari we wese. Ngaho rero igendere witurire mu mahoro. Wubahe nyoko
n’abandi bose wibere amahoro”.
Bitama aricara, aratuza, atekereza kubyo ijwi rya se rimubwiye. Inshuti ze ziramwegera,
zituje, zimureba cyane. Haciye nk’isaha, Bitama ntacyo avuga, nibwo Gikeri avuze ati
“Bitama ndamuzi. Iyo atuje igihe kirekire nk’iki, nuko aba afite ikibazo. Wenda ararushye,
wenda se arashonje”. Niho rero inyoni zose uko zari aho, inkima, inkende, n’izindi
nyamaswa zari zaherekeje Bitama zifashe icyemezo cyo kureka Bitama akaryama, akaruhuka.
Inkende zurira ibiti, zishaka amababi meza atoshye, zirayazana, ziramufureba ngo imbeho
ntimwice. Inkima zijya gushaka imicaca yo kuboha agatanda ko gutwaraho Bitama, inyoni
nazo zigurukira icyarimwe zijya guhamagara izindi kugira zize kuzifasha guterura Bitama.
Bitama we ntiyari azi ibyarimo kuba, yari yatwawe n’igitotsi kubera umuruho mwinshi n’ibyo
yaramaze kumva byose.
Bugorobye, inkende ziterura Bitama, zimushyira kuri ka gatanda, zicazaho igikeri kuko kitazi
kuguruka. Inkende n’inkima zirasezera, zisubira mu biti. Inyoni nazo zihambira imigozi ku
mababa yazo, iyindi ziyihambira kuri ka gatanda Bitama yari aryamyeho, zigurukira
icyarimwe.
Kubera ko bwari bwije cyane, ntizashobora kubona neza iyo zijya. Niho Ntashya yibutse ko
Bitama afitanye ubucuti bukomeye na Gihunyira na Gacurama, bo bamenyereye kumena
ijoro, arabahamagara. Gihunyira na Gacurama baraza. Ntashya atangiye kubabwira igituma
abahamagaye, bamubwira ko babizi. Bikoza hirya gato, bazana umuriro, baramurika.
Urugendo barukomeza habona.
Bagenda ijoro ryose badahagaze, banyura hejuru y’ishyamba rinini rya Nyungwe, banyura
hejuru y’i Kivu, bazamuka Kibuye, Gisenyi, banyura hejuru ya Ruhengeri, bucya Bitama
bamugejeje mu Gakenke. Mu gitondo Bitama akangutse, agasanga aryamye mu gatanda gato
13
Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona
cyane hepfo y’imuhira iwabo. Inshuti ze zimubwira uko byagenze, araseka azishimira. Nazo
zishimye cyane, ziramusezera, ziragenda.
Bitama, azamuka gato agera iwabo, yinjiye mu rugo, asanga nyina yicaye hanze aganira
n’abaturanyi, amugwa munda n’amarira menshi yuko bataherukana, na nyina ararira. Bitama
asuhuza abandi, aricara.
Nijoro, Bitama aganirira nyina iby’uruzinduko rwe. Aravuga nk’amasaha atanu. Nyina
yamurebaga yishimye cyane. Bitama arangije kuvuga uko urugendo rwagenze, nyina
aramufata, aramuterura, aramwongorera ati “Uri uwa Bikari”. Bitama na nyina bararira
kubera ibyishimo, barasenga, bajya kuryama.
Kuva aho agarukiye avuye mu ishyamba rinini, Bitama abamubonaga bose babonaga ko
yahindutse, yakuze, asigaye ari inkumi, nubwo yari akiri umwana muto.
Bitama wa Bikari na Kamaliza yakuze nk’abandi bana. Yakuze aziko ari imfubyi itagira se,
akura yubaha nyina Kamaliza, akamubonamo nyina na se, akura akunda gusenga, gufasha
abandi, no gukunda kwiga.
Bitama yarangije amashuri mato mu Gakenke ajya kwiga amashuri yisumbuye i Musanze.
Ntiyahindutse cyane. Iyo yatahaga mu kiruhuko, yabyukaga kare, agakubura, akahura
amatungo, agacana, agateka igikoma, agafasha nyina.
Bitama yakuze ari Bitama wa wundi wa kera, yita ku bandi, akunda inyoni, agakunda
indabyo, agakunda umuyaga n’izuba. Bitama aho yanyuraga bamuzi, ntibamwitaga ukundi,
abamubonaga bose bagiraga bati “Ni Bitama wa Bikari na Kamaliza”.

Contenu connexe

En vedette

2024 State of Marketing Report – by Hubspot
2024 State of Marketing Report – by Hubspot2024 State of Marketing Report – by Hubspot
2024 State of Marketing Report – by HubspotMarius Sescu
 
Everything You Need To Know About ChatGPT
Everything You Need To Know About ChatGPTEverything You Need To Know About ChatGPT
Everything You Need To Know About ChatGPTExpeed Software
 
Product Design Trends in 2024 | Teenage Engineerings
Product Design Trends in 2024 | Teenage EngineeringsProduct Design Trends in 2024 | Teenage Engineerings
Product Design Trends in 2024 | Teenage EngineeringsPixeldarts
 
How Race, Age and Gender Shape Attitudes Towards Mental Health
How Race, Age and Gender Shape Attitudes Towards Mental HealthHow Race, Age and Gender Shape Attitudes Towards Mental Health
How Race, Age and Gender Shape Attitudes Towards Mental HealthThinkNow
 
AI Trends in Creative Operations 2024 by Artwork Flow.pdf
AI Trends in Creative Operations 2024 by Artwork Flow.pdfAI Trends in Creative Operations 2024 by Artwork Flow.pdf
AI Trends in Creative Operations 2024 by Artwork Flow.pdfmarketingartwork
 
PEPSICO Presentation to CAGNY Conference Feb 2024
PEPSICO Presentation to CAGNY Conference Feb 2024PEPSICO Presentation to CAGNY Conference Feb 2024
PEPSICO Presentation to CAGNY Conference Feb 2024Neil Kimberley
 
Content Methodology: A Best Practices Report (Webinar)
Content Methodology: A Best Practices Report (Webinar)Content Methodology: A Best Practices Report (Webinar)
Content Methodology: A Best Practices Report (Webinar)contently
 
How to Prepare For a Successful Job Search for 2024
How to Prepare For a Successful Job Search for 2024How to Prepare For a Successful Job Search for 2024
How to Prepare For a Successful Job Search for 2024Albert Qian
 
Social Media Marketing Trends 2024 // The Global Indie Insights
Social Media Marketing Trends 2024 // The Global Indie InsightsSocial Media Marketing Trends 2024 // The Global Indie Insights
Social Media Marketing Trends 2024 // The Global Indie InsightsKurio // The Social Media Age(ncy)
 
Trends In Paid Search: Navigating The Digital Landscape In 2024
Trends In Paid Search: Navigating The Digital Landscape In 2024Trends In Paid Search: Navigating The Digital Landscape In 2024
Trends In Paid Search: Navigating The Digital Landscape In 2024Search Engine Journal
 
5 Public speaking tips from TED - Visualized summary
5 Public speaking tips from TED - Visualized summary5 Public speaking tips from TED - Visualized summary
5 Public speaking tips from TED - Visualized summarySpeakerHub
 
ChatGPT and the Future of Work - Clark Boyd
ChatGPT and the Future of Work - Clark Boyd ChatGPT and the Future of Work - Clark Boyd
ChatGPT and the Future of Work - Clark Boyd Clark Boyd
 
Getting into the tech field. what next
Getting into the tech field. what next Getting into the tech field. what next
Getting into the tech field. what next Tessa Mero
 
Google's Just Not That Into You: Understanding Core Updates & Search Intent
Google's Just Not That Into You: Understanding Core Updates & Search IntentGoogle's Just Not That Into You: Understanding Core Updates & Search Intent
Google's Just Not That Into You: Understanding Core Updates & Search IntentLily Ray
 
Time Management & Productivity - Best Practices
Time Management & Productivity -  Best PracticesTime Management & Productivity -  Best Practices
Time Management & Productivity - Best PracticesVit Horky
 
The six step guide to practical project management
The six step guide to practical project managementThe six step guide to practical project management
The six step guide to practical project managementMindGenius
 
Beginners Guide to TikTok for Search - Rachel Pearson - We are Tilt __ Bright...
Beginners Guide to TikTok for Search - Rachel Pearson - We are Tilt __ Bright...Beginners Guide to TikTok for Search - Rachel Pearson - We are Tilt __ Bright...
Beginners Guide to TikTok for Search - Rachel Pearson - We are Tilt __ Bright...RachelPearson36
 

En vedette (20)

2024 State of Marketing Report – by Hubspot
2024 State of Marketing Report – by Hubspot2024 State of Marketing Report – by Hubspot
2024 State of Marketing Report – by Hubspot
 
Everything You Need To Know About ChatGPT
Everything You Need To Know About ChatGPTEverything You Need To Know About ChatGPT
Everything You Need To Know About ChatGPT
 
Product Design Trends in 2024 | Teenage Engineerings
Product Design Trends in 2024 | Teenage EngineeringsProduct Design Trends in 2024 | Teenage Engineerings
Product Design Trends in 2024 | Teenage Engineerings
 
How Race, Age and Gender Shape Attitudes Towards Mental Health
How Race, Age and Gender Shape Attitudes Towards Mental HealthHow Race, Age and Gender Shape Attitudes Towards Mental Health
How Race, Age and Gender Shape Attitudes Towards Mental Health
 
AI Trends in Creative Operations 2024 by Artwork Flow.pdf
AI Trends in Creative Operations 2024 by Artwork Flow.pdfAI Trends in Creative Operations 2024 by Artwork Flow.pdf
AI Trends in Creative Operations 2024 by Artwork Flow.pdf
 
Skeleton Culture Code
Skeleton Culture CodeSkeleton Culture Code
Skeleton Culture Code
 
PEPSICO Presentation to CAGNY Conference Feb 2024
PEPSICO Presentation to CAGNY Conference Feb 2024PEPSICO Presentation to CAGNY Conference Feb 2024
PEPSICO Presentation to CAGNY Conference Feb 2024
 
Content Methodology: A Best Practices Report (Webinar)
Content Methodology: A Best Practices Report (Webinar)Content Methodology: A Best Practices Report (Webinar)
Content Methodology: A Best Practices Report (Webinar)
 
How to Prepare For a Successful Job Search for 2024
How to Prepare For a Successful Job Search for 2024How to Prepare For a Successful Job Search for 2024
How to Prepare For a Successful Job Search for 2024
 
Social Media Marketing Trends 2024 // The Global Indie Insights
Social Media Marketing Trends 2024 // The Global Indie InsightsSocial Media Marketing Trends 2024 // The Global Indie Insights
Social Media Marketing Trends 2024 // The Global Indie Insights
 
Trends In Paid Search: Navigating The Digital Landscape In 2024
Trends In Paid Search: Navigating The Digital Landscape In 2024Trends In Paid Search: Navigating The Digital Landscape In 2024
Trends In Paid Search: Navigating The Digital Landscape In 2024
 
5 Public speaking tips from TED - Visualized summary
5 Public speaking tips from TED - Visualized summary5 Public speaking tips from TED - Visualized summary
5 Public speaking tips from TED - Visualized summary
 
ChatGPT and the Future of Work - Clark Boyd
ChatGPT and the Future of Work - Clark Boyd ChatGPT and the Future of Work - Clark Boyd
ChatGPT and the Future of Work - Clark Boyd
 
Getting into the tech field. what next
Getting into the tech field. what next Getting into the tech field. what next
Getting into the tech field. what next
 
Google's Just Not That Into You: Understanding Core Updates & Search Intent
Google's Just Not That Into You: Understanding Core Updates & Search IntentGoogle's Just Not That Into You: Understanding Core Updates & Search Intent
Google's Just Not That Into You: Understanding Core Updates & Search Intent
 
How to have difficult conversations
How to have difficult conversations How to have difficult conversations
How to have difficult conversations
 
Introduction to Data Science
Introduction to Data ScienceIntroduction to Data Science
Introduction to Data Science
 
Time Management & Productivity - Best Practices
Time Management & Productivity -  Best PracticesTime Management & Productivity -  Best Practices
Time Management & Productivity - Best Practices
 
The six step guide to practical project management
The six step guide to practical project managementThe six step guide to practical project management
The six step guide to practical project management
 
Beginners Guide to TikTok for Search - Rachel Pearson - We are Tilt __ Bright...
Beginners Guide to TikTok for Search - Rachel Pearson - We are Tilt __ Bright...Beginners Guide to TikTok for Search - Rachel Pearson - We are Tilt __ Bright...
Beginners Guide to TikTok for Search - Rachel Pearson - We are Tilt __ Bright...
 

Bitama wa Bikari

  • 1. 1 Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona Thierry Manirambona
  • 2. 2 Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona Bitama wa Bikari yavutse ku munsi wa kabiri. Yavutse ari muto cyane ku buryo nyina yibazaga niba azakura bikamuyobera. Imana yarabishatse arakura. Akura ari umwana w’umukobwa mwiza, w'igikara. Cyari igikara cya se; niko abaturanyi bamubwiraga. Bitama yavukiye i Nemba ya Gakenke, mu gishanga cy’umusozi wa Kabuye. Yavukiye mu muryango w’abakene, utagira ihene ntugire n’intama. Bitama ntiyabonye se Bikari, ariko yaramumenye. Yamubwiwe n’intashya ivuye gutashya mu gitondo ngo itwike amatafari yo kubaka inzu, ibimubwira no ku mugoroba ayisanze ikata urwondo. Bitama yari avuye gutashya, abona Ntashya akata icyondo icyuya cyamurenze. Bitama amufasha kurukata no kubumba amatafari. Niho Ntashya yamwitegerezaga akamubwira ati “Usa na so Bikari. So ukubyara ntiyanyuraga ku muntu arushye ngo akomeze inzira” Bitama ntiyabonye se Bikari, ariko yaramumenye. Yamubwiwe n’umuyaga wo ku mugoroba. Umunsi umwe imvura yari igiye kugwa, Bitama asohoka ajya kwanura imyenda nyina yari yanitse hanze. Arebye hejuru abona ibicu biriruka bijya kugama, abona amababi y’ibiti abyina ikinimba, yumva umuyaga uvugiriza, uvuza ubuhuha, yibuka amagambo nyina yamubwiye agira ati “Ukiri uruhinja, so yaraguterurega, akakuririmbira ugasinzira”. Bitama ntiyabonye se Bikari, ariko yaramumenye. Yamubwiwe n’abaturanyi. Bitama yakuze akunda igikatsi. Bamubwiraga ko na se Bikari na sekuru we Mbagara bagikundaga. Bitama akanubaha abaturanyi, akabasuhuza bahuye mu nzira, akanabafasha. Bakamubwira bati “Uri uwa Bikari.” Bitama ntiyabonye se Bikari, ariko yaramumenye. Yamubwiwe na nyina. Buri gitondo, buri joro. Umunsi umwe Bitama yagiye kuvoma abona abandi bana barawitegereza cyane. Nibwo umwe muribo amubajije ati “So yagiye hehe, mwa? », Bitama, umwana w’umukobwa araceceka. Iminsi yose agiye kuvoma, abandi bana bakamubaza cya kibazo bati « Mbega so yagiye hehe ? » Araceceka. Umunsi umwe, yegera nyina bari ku ziko aramubaza ati « Mawe, iyo njyiye kuvoma, abandi bana bambaza iyo Data yagiye nkabura icyo nsubiza.» Nyina aramubwira ati « So yagiye gutashya ». Umwana araryama ariko bukeye yumva ntiyanyuzwe, ahengera nyina avuye guhinga amubaza ati : “Yagiye gutashya he?” Nyina aramusubiza ati “ So yagiye gutashya mu ishyamba rya Nyungwe. Ni ishyamba rigana i Bushi. Iryo shamba ni rinini cyane, ntawe uritashyamo umunsi umwe ngo agaruke. Iryo shyamba mwana wanjye, rikubye nk'aha dutuye inshuro ibihumbi n’ibihumbi. Ririmo ibiti binini cyane, hakabamo n’inkwi nyinshi cyane. Gutashya bimara igihe kirekire cyane. Guhambira inkwi bigafata umwaka, kuzicyura bigafata ikindi gihe. Ngaho icecekere so azagaruka”. Umwana aratuza bwije ajya kuryama. Bukeye agiye ku mugezi abandi bana bamubaza cya kibazo. Wa mwana na we akabasubiriramo uko nyina yamubwiye, abana ntibabyemere. Bitama akababara, agataha yagera imuhira akabwira nyina uko byagenze ku mugezi. Agira
  • 3. 3 Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona ati“Mawe, abandi bana bambwiye ngo ababyeyi babo bajya gutashya kandi bakagaruka vuba.” Nibwo rero nyina amubwiye ati “Mwana wanjye, umva uko so byamugendekeye. So yasohotse mu ishyamba avuye gutashya, asanga umugabo mwiza ku nzira arimo arasa. Uwo mugabo yari Imana. Imana ibonye so, iramukunda cyane. Imusaba kuyifasha kwasa ibiti yashakaga kujyana mu ijuru. So aratura, afasha Imana gushaka inkwi.Amaze kugwiza no kuzirunda, nibwo Imana ibwiye so ngo nayitwaze. So, kubera kubaha Imana, yikorera inkwi z’Imana azizamukana mu ijuru. Ngo agere mu ijuru, asanga Imana ikeneye abayifasha gucana umuriro kugira ngo imurikire abari mu nsi, so nibwo ahise agumayo.” Umwana yarebaga nyina adahumbya kugira ngo yumve neza ibyo amubwira. Hanyuma abaza nyina ati“Ibyo se wabimenye ute?”. Nyina aramusubiza ati “Ukiri uruhinja, so yarabimbwiye umunsi umwe nijoro. Kandi ngo njye ndeba hejuru ku kwezi igihe nshaka ko tuvugana”. Uwo mwana yajyaga yumva bavuga Imana. Nyina yarabyukaga akayivugisha, bakaganira mbere yuko ajya guhinga. Mbere yuko Bitama ajya kuryama, nyina yabanzaga kumucira imigani, naho mbere yuko asinzira akamuganiriza ku byerekeye Imana. Bitama ntiyasobanukirwaga neza ibyo nyina yamubwiraga ariko yaryamaga afite amahoro, ari mu maboko y’Imana. Nyina yari yaramubwiye ko Imana ifata abana mu maboko yabo, ikabaririmbira, bagasinzira. Iryo joro nyina yamubwiyemo ko se yagiye gufasha Imana kwatsa umuriro wo kumurika ku isi, ryatumye yumva akunze Imana kurushaho. Iminsi yakurikiyeho, Bitama yari ameze nk’uwabonekewe. Ku iriba, bamubajije aho se ari, akabereka ijuru akoresheje agatoki ke, ntagire icyo avuga. Abandi bana babona ko yahindutse cyane, atakirakazwa n’ibyo bamubwira cyangwa ngo ababazwe n’ibibazo bamubazaga. Bagatangara cyane. Mu gitondo, Bitama yabyuka, agapfukama, agasenga, aseka, yishimye, abwira Imana ati “Wakoze kuba nijoro wandirimbiye ngasinzira. Wakoze ko waririmbiye Mama agasinzira”. Akanabwira Imana ati ‘Ubwire Data ko mukunda, ko ejo nagiye gucyura ihene habona kubera ko yari yacanye.” Akajya mu turimo twe yishimye cyane. Abamubazaga bose akababwira yisekera: “Data yagiye gutashya iyo i burengerazuba mu ishyamba rinini, ry’ibiti binini cyane. Atashya umusave n’umunyegenyege. Atashye ahura n’Imana yo mu ijuru igira iti “uraho wa mugabo we?” Data nawe ati “Nyagasani”. Imana imukunze imusaba kumufasha. Data atora ishoka afasha Imana kwasa. Arasa bwije atwaza Imana inkwi mu ijuru. Aguma mu ijuru kugira ngo afashe Imana kubonesha nijoro”. Bitama yakuze akunda cyane inyamaswa. Wari umuco mwiza nyina yari yaramutoje wo kudahohotera udusimba no kwita ku biremwa byose. Umunsi umwe Bitama atashye anyura mu rutoki kurya imineke. Yari ashonje kuko mu gitondo atari yasamuye. Ageze ku rwina aricara, akuyeho amakoma asanga umuneke wari usigaye ntawuhari. Ngo agire atya arebe hirya, abona akabeba gato kihanagura karangije kuwurya. Arakegera, aragacakira. Agafashe mu kiganza, gatangira gutitira gakomanya amenyo, ubwoba bwagatashye. Kararira cyane, kamusaba imbabazi.
  • 4. 4 Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona Bitama yumva agize umubabaro mwinshi, afata ka kabeba aragatahana. Ageze imuhira asanga nyina yamubikiye ikijumba. Aragifata arakimanyura aha ka kabeba igice nawe arya igice gisigaye. Agaha n’utuzi karanywa. Akarekuye ngo kagende, kamubwira ko gafite ijambo gashaka kumubwira. Bitama aragaterura agatereka ku rutugu rwe, nako karamubwira kati: “Nzakwitura ibyiza ungiriye”. Bitama araseka, arageherekeza. Undi munsi Bitama yari avuye kuvoma, ageze hepfo y’urugo kubera kunanirwa cyane no gusonza, aranyerera aragwa, ikibindi kirameneka. Icyo kibindi nicyo nyina yari asigaranye. Bakivomeragamo, bakanagishigishiramo. Mu gihe rero Bitama atangiye kwibaza uko abigenza, ka kabeba kaza kiruka kamubaza impamvu yitangiriye itama. Bitama akabwira ibyago agize. Kabeba abwira Bitama ngo niyicecekere. Kabeba niko kuvugiriza. Avugirije, intashya zose zarimo gukina mu kirere zirahagarara, ziraceceka. Kabeba akomeza kuvugiriza yamanitse utuboko twe hejuru, intashya ziramanuka. Zigeze hasi zibona injyo zandagaye za cya kibindi. Kabeba azibwira ibyago Bitama yagize. Ako kanya, intashya zose zigurukira icya rimwe zijya gushaka amazi. Inshishi nazo ziba zirahageze. Intashya zigarutse, zisuka amazi zazanye ku butaka, inshishi zijyamo zikata ibumba, hanyuma zibumba ikibindi cyiza cyane. Bitama asubira ku mugezi, aravoma atahana amazi. Ageze i muhira, afata mu gipfunsi uburo ahereza intashya n’inshishi zirarya zirahaga, zirishima, zirataha. Bitama yibuka ibyo Kabeba yamubwiye ko azamwishyura ineza yamugiriye. Niho yumvise neza ko ineza yiturwa indi. Bwari bwahumanye kare, igicuku kirihafi kuniha. Hanze igihunyira gihunyiza, kivuza induru nyinshi cyane. Abandi bana bari barabwiye Bitama ko igihunyira ari inyoni mbi cyane. Baramubwiraga bati: “Niwumva igihunyira kiguhamagara mu izina, ntuzakitabe. Uzabyuke, utore amabuye, ugitere”. Bitama akagerageza gupfuka amatwi ngo arebe ko yabasha gusinzira ariko bikanga. Uretse n’icyo gihunyira, imvura yari iri kugwa ariko atari nyinshi. Niho rero Bitama yibutse ko imyenda ye iraye hanze kandi ko irimo kunyagirwa. Bwacyaga ajya mu Misa kandi iyo myenda niyo yari kwambara. Yishyiramo akanyabugabo, arabyuka, ajya hanze. Agifungura urugi, yumva mu rutoki ngo “huu huu, huu huu” yibuka ibyo bamubwiye byose agira ubwoba asubira mu nzu. Aratekereza cyane ariko yibuka ibyo nyina yamubwiraga buri gihe ati “Kirazira mwana wanjye kumva cyane amabwire. Ntuzafate ibintu uko bitari, uzajye ubanze ushishoze imbere yo guca urubanza”. Bitama arasohoka. Asohoka agendera ku mano. Cya gihunyira kiramuhamagara. “Bitama we”. Arebye hejuru abona cyamuturumburiye amaso Hari mu giti cy’avoka. Igihunyira cyari cyambaye ikoti ry’umweru, gifite n’inkoni mu ntoki. Bitama aracyegera afite ubwoba bwinshi cyane abwira cya gihunyira ati “Uri nde wowe uri mu giti aya masaha?” Igihunyira kiti “Nitwa Gihunyira, umwana wa Gihunyira na Joro. Ndi umuzamu w’abaryamye. Iyo mbonye abajura nijoro ndaboroga, abantu bagatabara. Mfite amaso manini
  • 5. 5 Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona kugira ngo mbone neza kandi mbone kure. Kandi nijoro mperekeza abagenzi. Ngafasha abashumba gutarama iyo baraririye inka. Ku manywa ndaryama nkaruhuka, nicyo gituma utari wambona” Bitama areba Gihunyira yumva aramukunze. Amubaza niba arara ayo majoro wenyine. Gihunyira amubwira ko ararira ari kumwe na Gacurama urara acunze inka mu biraro, ku manywa akaryama acuramye kugira ngo ntihagire umugwa gitumo. Bitama aguma aho, ahamara nk’iminota icumi. Imvura yari ihise, ya myenda ayirekera hanze asubira kuryama yishimye ko yabashije kumva ukuri Gihunyira yamwibwiriye. Bukeye, ku cyumweru abwira nyina ibyo Gihunyira yamubwiye. Nyina araseka, ahita umubwira neza uko byagenze ati “Mu ntangiriro nta kintu na kimwe cyabagaho uretse Imana. Imana ikagira irungu, igashaka icyayifasha kwidagadura. Umunsi umwe, Imana ivuga iti: “Ni habeho ikirere”. Ikirere kibaho. Imana iti “Umuyaga nubeho”. Umuyaga ubaho, urahuha. Imana irishima. Imana irema isi. Ihinga ku isi umurima munini cyane. Itera ibiti mu murima kugira ngo umuyaga ubihuhe bitange amajwi meza. Umuyaga ugahuha, amababi agatanga amajwi meza cyane, Imana ikishima. Ariko ikumva ntibihagije. Imana irema amazi, irema ibitare by’amabuye. Amazi aratemba, atemba ku bitare by’amabuye. Imana irema amasumo. Amazi agasuma bigatanga amajwi meza. Imana ibona ni byiza cyane. Imana ifata ku mabuye, iyakoramo ifi, igikeri, inyogaruzi, n’utundi dusimba. Utwo dusimba turarimba, Imana ikishima cyane ariko ikumva hari ikibuze. Imana irema inkende n’inkima ibishyira mu biti. Irema inkwavu zo mu ishyamba, irema inkware… Izo nyamaswa zose zikaririmba, zikivuga, Imana ikumva ni byiza cyane ariko ikumva n’ubundi haracyabura ikintu. Umunsi umwe, Imana ikoma mu mashyi utunyoni turaguruka twuzura ikirere. Imana irema inyombya, ifundi, samusuri. Irema umununi, igishwi, inyamanza, igikona, inkotsa, n’izindi nyinshi cyane. Zirarimba, zirabyina mu kirere. Imana yumva ni byiza cyane, ntiyari bwumve indirimbo nkiyo yabera. Imana irongera iti “Nihabeho inyoni yo kubyutsa inyamaswa zose mu gitondo, izibwire ko bukeye, igihe cyo kubyuka cyageze, ikabwira n’urume ko rwava mu nzira. Itegeka kandi ko habaho inyoni irarira izindi nijoro, izorosa zisinziriye, izicira imigani kugira ngo zisinzire. Isake yemera kuzajya ibyutsa izindi. Ijeri ryemera gukora akazi ka nijoro. Nijoro, ijeri rigacira imigani izindi nyoni, n’utundi dusimba, rikorosa iziyorosoye, bwajya gucya rikabyutsa isake ikaririmba, ibiri mu isi yose bikabyuka, bikajya kwa Mana guteranirayo. Ijeri kubera ko ari rito cyane, bwajyaga gucya ryananiwe cyane. Umunsi umwe riraryamira, isake ntiyicura ngo ibyutse ibindi biremwa. Uwo munsi inyoni ntizabyuka, zirirwa ziryamye. Isake igize ngo irakanguka, ibona bwakeye kera cyane. Irabika, Imana iza kureba ikibaye. Isake ibwira Imana ko ijeri ritayibyukije. Imana isaba igihunyira n’agacurama gukora ako kazi. Imana iha igihunyira amaso manini kugira ngo kibone neza, ibwira agacurama gufasha igihunyira. Igihunyira kubera gukora cyane nijoro, igitotsi kirashira, amaso yacyo ahinduka ibishirira kubera kutaryama. Agacurama nako kugira ngo ntibagire ngo karasinziriye kakaryama gacuramye. Kera kabaye, Imana irema umuntu kugira ngo aganze izindi nyamaswa, azigishe no kuririmbira Imana, azikingire, azigishe kubana neza hagati yazo. »
  • 6. 6 Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona Umunsi wa mbere ku ishuri. Bitama yagiye kw’ishuri abishaka cyane. Agiye kuvoma, yajyaga yumva abana biga baririmba indirimbo nziza cyane, bavuga ibintu byinshi basomye mu bitabo, akumva ashatse kujya mu ishuri. Yashatse kwiga agifite imyaka itanu ariko ntibyakunda. Yagiye kwiga afite imyaka irindwi. Yabanje gufasha nyina imirimo yo mu rugo dore ko nta mukozi bagiraga kubera amikoro make. Bitama byaramubabazaga ariko akabona ko atasiga nyina wenyine imuhira. Nyina yamujyanye mu gitondo kare kare, amashuri yatangiye. Ku munsi wa mbere, yasanze mu ishuri rye ari kumwe n’abandi bana bagera kuri makumyabiri. Bamwe barira, abandi bacecetse bigunze, abandi bakina hanze no mu ishuri. Mbere yo kujya kumwandikisha, nyina yari yaramubwiye ngo ntazigunge, ajye ajya mu bandi azahigira byinshi. Bitama niho kureba hanze maze abona abakobwa basimbuka umugozi, abajyamo nawe arakina. Igihe arimo arakina yagize atya abona akanyugunyugu kiruka cyane gahunga abana b’abahungu bakirukagaho bafite amashami y’ibiti bashaka kukica. Bitama areka gusimbuka umugozi, yegera ba bana b’abahungu ababuza kwiruka inyuma y’ako kanyugunyugu. Bamubwira ko bikiniraga. Bitama ababwira ko kizira gukina ubabaza abandi, cyangwa ubabaza utundi tuntu, nk’udusimba. Bitama abonye batabyumva neza, areba hejuru aravuga ati “Kanyugunyugu”. Atega ikiganza cye, ka kanyugunyugu karamanuka kagwa mu kiganza cya Bitama. Abana baratangara cyane. Kari akanyugunyugu gato cyane, keza, gafite ibara ry’umuhondo ku mababa no ku mubiri wose. Bitama yitegereje asanga ku mugongo kakomeretse kubera ishami umwe mu bana yari yagakubise. Bitama ajya mu ishuri, afata ingwa y’umuhondo asiga ako kanyugunyugu, agaterera mu kirere karigendera. Bitama abonye ko abana bakomeje gutangara cyane, arababaza ati “Muzi impamvu ikinyugunyugu kiguruka kijya mu mpande zose?” Abana bamusubiza bisekera bati “Kiba cyasinze”. Baraseka cyane, na Bitama araseka. Bitama ababwira ati “Ni mureke mbabwire impamvu”. Bose baratuza bamutega amatwi, nuko arababwira ati “Umunsi umwe, Imana yatumye ikinyugunyugu gushaka irangi ryo gusinga inzu y’Imana. Ikinyugunyugu kijya ahantu kure cyane cyari cyarabonye indabo nziza z’amabara yose. Kirazisoroma, kirazisekura, kirazenga, kizivanamo amarangi meza cyane. Ayo marangi kirayafata, kirikorera, kiraguruka. Kigeze mu kirere, imvura iragwa. Iyo imvura iguye, inkuba irasohoka ikajya gutembera. Mu kanya gato, inkuba yihitira yakubise urushyi ikinyugunyugu ariko itabishaka. Rya rangi rirameneka, rijya mu kirere. Nicyo gituma mubona umukorombyi, ni irangi ryari mu rwabya ikinyugunyugu cyari cyikoreye. Kubera rero urushyi inkuba yakubise ikinyugunyugu, ikinyugunyugu cyatarukiye kure cyane, kirahungabana, kugeza n’ubu. Iyo mubonye rero ikinyugunyugu kigenda gihungabana, ni ukubera inkuba yagikubise, kandi kigakomeza kugenda kiruka kirebe impande zose. Ahandi cyabona indabo nziza kugira ngo gikore irangi ry’Imana”.
  • 7. 7 Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona Abana bumvise ibyo Bitama ababwira, baramutangarira, bamubaza aho yabyumvise, nawe ababwira ko ari nyina wabimubwiye. Bitama, kubera ubwitonzi bwe agira inshuti nyinshi. Abana benshi bakamukunda cyane kubera umutima mwiza we. Bitama yakuze akunda kwiga. Ntiyari umuhanga cyane ariko ntiyasibaga ku ishuri. Yarihataga cyane kandi akabitsinda. Yaritondaga mu ishuri, agakora umukoro we n’umutima we wose. Yabyukaga kare, agasenga, agakubura, akavoma, arangije akoga. Imbere yo kurya ku byaraye, agakora umukoro umwarimu yabaga yabahaye. Ku ishuri, ibyo atumva akabibaza, agasobanuza abandi bana mu kinyabupfura. Ku ishuri ntiyigungaga, yakinaga n’abandi bana. Ariko rimwe na rimwe akababara iyo nk’umwe mu bana batahanye akanyura iwabo akabona nyina gusa amubajije cya kibazo ngo se yagiye he. Bitama yaramusubizaga yabona uwo mwana atabyumvise akihangana, ariko nijoro agatekereza se cyane. Mbere y’uko bajya mu biruhuko Bitama yari yarasabye nyina uruhushya rwo kuzajya kubaza Imana amakuru ya se. Bitama yari azi ko Imana ijya gutashya mu ishyamba yari yarahuriyemo na Bikari se wa Bitama. Nyina yari yaramubwiye ati “nukora neza mu ishuri, nzakureka ugende”. Anongeraho ko urugendo ari rurerure atazijyana. Mu kiruhuko, Bitama aritegura, atumira inshuti ze zose: Kinyugunyugu, Fundi, Gikeri n’izindi nyinshi cyane azibwira ko ashaka kujya kubaza amakuru ya se. Umuseke utangiye gukeba ashyira nzira aragenda. Nyina yari yamupfunyikiye umutsima munini w’uburo, amushyirira amata mu nkongoro, n’umutobe mu gacuma. Abishyira mu nkangara arahambira. Amaze guhambira neza iyo mpamba, asohokana na Bitama, bageze ku irembo basanga igisiga cyahageze kare, cyikorera rwa ruboho, kiraguruka kiba kiragenda. Nyina wa Bitama aramuherekeza amurenza igishanga cya Nemba, arebye hejuru abona inyoni zimusezera abona ko Bitama atari wenyine asubira imuhira. Bitama ari kumwe na za nshuti aze bagenda umunsi wose n’amaguru. Banyura Rulindo, bamanuka Shyorongi,bambuka Nyabarongo, bazamuka Ruyenzi. Saa sita zigeze barasonza cyane. Bari barenze gato ku Ruyenzi. Baricara, bagiye gukaraba ngo barye, bumva hirya gato, abana barira. Intashya iraguruka ijya kureba. Hashize akanya iragaruka ibwira Bitama ko isanze hari abana batatu barira kubera ko bashonje kandi ko ababyeyi babo batari i muhira. Bitama aricara aratekereza, yibuka ko nyina yamubwiye ko kizira kurya hari umuntu ashonje hanze. Nyina yajyaga amubwira ati “Bitama Mwana wanjye, ejo nujya hanze ugasanga umukene yicaye ku muhanda ntuzakomeze, urazahagarare umusuhuze, umubaze icyo akora mu mbeho yo hanze. Nuba ufite igiceri ukimusigire, nuba ufite umugati umuheho igice, ukomeze inzira yawe. Imvura nigwa wibuke ko hanze hari imfubyi, wibuke ko nta nyina, nta na se ifite wo kumubyutsa mu gitondo ngo amushyuhirize amazi yo koga mu mbeho, ngo amutekere igikoma ajye ku ishuri anyoye.Wibuke ko nta nyina afite ngo amucire imigani imbere yo kuryama. Bitama mwana wanjye nturi umukire, ariko bike ufite ubisaranganye, usabane;
  • 8. 8 Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona gutanga ntibikenesha. Ufasha umukene ukaba ufashije Imana. Ukaba wihamagariye imigisha. Urasure umurwayi, umushyire urukundo. Umusuhuze, umubaze uko amerewe. Ntuseke ababana n’ubumuga ahubwo ubasengere”. Bitama, arahambira bya bintu byose ajya kureba abo bana. Ahageze, asanga ni abana bato cyane. Bamubwira ko se na nyina bagiye guhinga kure cyane hashize icyumweru. Bamubwira kandi ko ibyo kurya ababeyi basize byashize. Bitama arabahoza, bareka kurira. Ahambura rwa ruboho, baricara bararya. Bahereza na za nshuti za Bitama zirarya. Ibisigaye Bitama abisigira ba bana, ababwira ati: “Mube murya ibi ngibi, nizeye ko ababyeyi banyu bazagaruka hakiri kare”. Ba bana baramushimira, Bitama akomeza urugendo. Aragenda arenga Musambira. Bwije arahagarara. Kubera aho hantu bari bari nta nzu zari zihari, Bitama na za nshuti ze, biryamira munsi y’igiti. Igicuku cyinishye, imvura itangira kugwa ari nyinshi cyane. Sakabaka iraguruka, igera ku ijuru ibwira imvura ko hari umwana muto aryamye munsi y’igiti. Sakabaka itunga urutoki, yereka inkuba aho icyo giti kiri, hanyuma imvura ireka kugwa aho hantu. Sakabaka irimanukira isanga koko aho hantu imvura ntiyongeye kuhagwa. Bitama araryama, nijoro ararota. Abona nyina avuye kuvoma mu gitondo, amutekera igikoma ngo ajye ku ishuri agize icyo ashyira mu nda. Akumva n’ijwi rya nyina rimubwira riti “witonde mu nzira”. Bitama akabona inzira yose anyuramo agiye ku ishuri. Akabona umuntu wamugaye akunda gucaho agiye ku ishuri, akabona n’abandi bana bajyana ku ishuri, bakina. Bitama akomeza gutekereza. Muri izo nzozi agira atya abone se. Yari umugabo muremure avuga amagambo make cyane. Akamubona ahantu heza cyane, Bitama agatekereza ko ari mu ijuru. Bitama aramuhamagara, wa mugabo araza, Bitama amubaza uwo ariwe. Wa mugabo aramwegera, avuga ati “Bitama”. Bitama arakanguka, asanga ni inkima imuhamagaye, araseka. Inkima imubwira ko bukeye. Bitama arabyuka, ashaka kwiyuhagira mu maso, yibuka ko amazi bari bafite bayasigiye ba bana batatu. Inkima imubwira ko yaretse amazi y’imvura mu gacuma. Iyahereza Bitama yiyuhagira mu maso. Ku munsi wa kabiri, Bitama ava Musambira, anyura Cyakabiri ya Muhanga, aminuka Ntenyo, arara mu Ruhango. Aho yanyuraga hose, abantu baramurebaga bagatangara babonye umwana w’umukobwa uherekejwe n’inyoni n’utundi dusimba twinshi. Bamubaza iyo agiye akababwira iyo ava n’iyo agana. Abantu bakamwakira, bakamucumbikira, bakamugaburira, bakagaburira n’incuti ze. Bitama abonye uko abantu batamuzi bamufata neza akibuka rya jambo ngo ineza yiturwa indi. Bitama kubera ko yari ananaiwe yamaze iminsi ine mu Ruhango. Amaze kuruhuka neza, akomeza inzira ye. Anyura Nyanza, arenga Save ya Huye, ageze Huye yerekeza Nyamagabe. Bitama aruhikira Nyamagabe. Ageze Nyamagabe, asanga inyoni nyinshi cyane ziramutegereje. Inyombya bari bavanye i Nemba imubwira ko ariyo yari yarabwiye izindi ko bazahaca. Zakira Bitama, zimwakiriza ibigori n’amasaka. Ziramutaramisha, araruhuka.
  • 9. 9 Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona Bitama agiye kugenda, za nyoni ziramuherekeza, zimwereka inzira ya hafi yo kugera mu ishyamba kimeza rya Nyungwe. Bitama n’inshuti ze binjira mu ishyamba bugorobye. Ni ishyamba ry’inzitane ku buryo umuntu uririmo iyo arebye hejuru adapfa kubona ikirere. Kubera kuruha cyane, Bitama abwira inshuti ze ko baryama bakaruhuka ariko kubera inzara ntibabasha gusinzira. Nibwo inkima izamutse mu biti ikavugiriza, igahamagara izindi nkima. Nubwo bwari bwije, za nkima zagiye mu biti zishaka imbuto. Nyuma y’akanya gato, zigaruka zizanye imbuto nyinshi zo mu ishyamba: imitini, amatunda, hamwe n’inkeri nyinshi. Bitama ararya hamwe n’inshuti ze barahaga, barangije birarira munsi y’igiti. Bitama yumva igihunyira kiririmba hejuru yibuka ko cyamubwiye ko kirarira abantu kandi kivuza induru kibonye abajuru, ariryamira, arasinzira kuko ntacyo yikangaga. Mu gicuku, yumvise inyombya ziririmbye arabyuka. Umunsi wa mbere mu ishyamba, Bitama n’incuti ze barazinduka cyane. Inyoni zose ziraguruka zijya mu kirere hejuru y’ishyamba, Bitama asigarana n’udusimba tudashobora kuguruka. Hari n’imbwa yari yemeye kumuherekeza. Bagenda bahamagara “Yemwe bantu mujya gutashya mu ishyamba rinini” Bakumva ngo: ce, cyangwa bakumva inyoni mu kirere, inkende n’inkima mu biti zibaza izindi nyoni n’inkima niba zitarabonye umugabo muremure. Bakajyenda bahamagara. Bagenze nka saa cyenda, bahura n’umugabo wikoreye igishyitsi. Wa mugabo aratangara cyane kubona akana gato k’agakobwa mu ishyamba rinini. Wa mugabo abaza Bitama ati -Wa mwana we witwa nde? -Nitwa Bitama -Urava he ukajya he mu ishyamba ry’inzitane? -Mvuye mu majyaruguru nje mu ishyamba rinini gushaka umubyeyi wanjye waje gutashya. Wa mugabo atura cya gishyiti, abwira Bitama ko uwo mugabo atamuzi. Amuha ibango ryo kuri cya gishyitsi aramubwira ati “Ishyamba ni rinini kandi uko uryinjiramo niko bugenda bwira cyane. Iri bango urarikoresha mu gucana umuriro kugira ngo ubone iyo ujya”. Bitama yakira iryo bango, ashimira uyo mugabo, akomeza urugendo. Yigiye imbere, yumva ikintu kinini cyane gifite umurindi uremereye. Bitama arahagarara, arahumiriza. Yibuka ko mu ishuri bababwiye ko inyamaswa nini, yiruka cyane, ifite umurindi munini ari imbogo. Bitama ahinda umushyitsi ariko yibuka ko banamubwiye ko imbogo itagira amahane iyo utayishotoye. Kubera kugira ubwoba bwinshi, igikeri kibwira Bitama ngo agishyire mu mufuka w’ishati. Bitama aragiterura aragihisha. Imbogo ikomeza kuza yivuga amazina, ihamiriza, Bitama nawe ahagarara mu nzira arahamagara “Mbogo we, Mbogo we”
  • 10. 10 Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona Imbogo yumvise ko bayihamagara iregera cyane, ivuga iti “Wowe uri inde utagira ubwoba bw’imbogo? -Ndi Bitama. -Urava he ukajya he mu ishyamba ry’inzitane? -Mvuye mu majyaruguru nje mu ishyamba rinini gushaka umubyeyi wanjye waje gutashya. Imbogo iritaza gato, isubira inyuma kugira ngo irebe neza ako kana gato kinjiye mu ishyamba rinini. Ibaza Bitama iti “Uwo mugabo ushaka yari ameze ate wa mwana we?” -Yari umugabo muremure, afite uruhara runini, n’imbaraga nyinshi, kandi anywa inkono y’itabi. -Uyo mugabo yaje mu ishyamba rinini ryari? - Hashize imyaka irindwi. Mbogo akubita amaguru hasi, aratekereza cyane azunguza umutwe cyane, Bitama akagira ubwoba ngo Mbogo ararakaye. Haciye akanya, ya mbogo irahagarara iravuga iti “So ndamuzi sha”. Bitama yumva araruhutse, umutima usubira mu gitereko. Mbogo aramubwira ati “So namumenye nkiri akana gato. Dore ko haciye imyaka irenga irindwi nkuko wabivuze. Umunsi umwe nagiye kurisha mu gishanga kiri hagati mu ishyamba mbona ubwatsi bwiza cyane, ndegera, mbugezemo nsanga hari isayo. Mfatwa mu cyondo ntangira kurigita. Nibwo mvugije induru ntabaza cyane. Haza umugabo muremure, ameze nk’umuhigi, ariko angeze iruhande mbona nta buhiri afite, nta cumu afite, nta ntorezo afite. Muhamagaye, afata umugozi arawunterera, nywambika amahembe arankurura aransayura. Andokora atyo”. Mbogo ahita aterera Bitama ku mugongo, amwambutsa ibishanga bibiri. Bwije, imbogo imushyira hasi. Bararya, bararyama. Bitama ariko ananirwa gusinzira. Atekereza nyina, yibaza icyo yaba ari gukora muri uyo mwanya. Ararira, yumva ubwoba buramutashye. Bitama arabyuka, apfukama munsi y’igiti yari aryamyemo, atangira gusenga. Abwira Imana ko yamufasha kubona umubyeyi we, ko yamugarura niba bishoboka. Kandi niba bidashoboka ko yamumwereka gusa. Kubera kunanirwa cyane, Bitama yegamira cya giti, igitosti kimufashe agendanirako, arasinzira. Mu gitondo abyutse, abwira inshuti ze bakomeza urugendo. Bagenda nk’amasaha atatu, bagera mu ishyamba hagati ku giti cy’Imana. Cyari igiti kinini cyane, gifite nk’imetero ijana z’uburebure. Cyari gifite amashami menshi kandi manini, maremare, n’amababi menshi cyane. Hasi, iruhande, hari umuriro ucanye. Bitama yibwira ko ari umushumba wawucanye ariko arebye neza abona nta muntu n’umwe uwuri iruhande. Kubera imvura yari yiriwe igwa mu gitondo, Bitama n’inshuti ze begera umuriro barota.
  • 11. 11 Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona Haciye nk’igihe cy’isaha, haza umuyaga mwinshi cyane inyoni n’inkima zihungira mu mashami ya cya giti. Inyamaswa nazo zitashobora kuguruka ziguma iruhande rwa Bitama ariko zifite ubwoba bwinshi. Bitama afunga amaso, arategereza. Niho yumvise ijwi riva inyuma ya cya giti. « Bitama wa Bikari, Bitama wa Bikari » Bitama aritaba : -Karame Nyagasani Rya jwi rirongera riti -Ntugire ubwoba, ni njyewe Mana uhora wumva . Bitama ntiyubahuka gufungura amaso, ariko atega amatwi. -Bambwiye ko ngo utagisinzira. Izuba riba rigihumba ukinjira mu gihugu cy’amaganya atagira uko angana. Imvura yahinda mu gicu, mu mutima wawe hakagwa iy’amahindu. Umubyeyi wawe yarakubabaje. Bitama mwana nkunda nabonye amarira yawe. Nababajwe n’agahinda uterwa n’abakwita “utagira se”. Mbabazwa no kukubona wigunze utekereza icyakwereka umubyeyi wawe.” Bitama yumvise ayo magambo ubwoba buragabanuka. Afungura amaso. Abona ari ahantu heza cyane, yicaye mu busitani, hari indabo nyinshi kandi nziza. Imbere ye hari igiti kinini cy’umweru, akumva ijwi ry’Imana riva hejuru muri icyo giti. Bitama aganira n’Imana umunsi wose. Hageze ku mugoroba arasinzira. Abyutse mu gitondo, asanga ari munsi ya cya giti cya mbere, akikijwe na za nshuti ze, zimureba cyane zitangaye. Bitama azibaza ati “Ko mundeba cyane?” “Twumvise umuyaga mwinshi cyane turahunga. Tugarutse dusanga urimo kwivugisha uhumirije, rimwe ukarira ubundi ugaseka” Bitama araseka. Abwira inshuti ze ibyamubayeho byose uko byagenze. Bakiganira, wa muyaga ugaruka uhuha cyane, Bitama n’inshuti ze bitura hasi barasinzira. Imana yari isubiye mu ijuru. Bwenda gucya, inyombya ibyutsa isake. Isake irabika, inyamaswa zirarabyuka, zijya guhiga. Inyoni mu rubingo no mu miseke zivuza ingoma. Inyange, ku migongo y’inka zitangira kwikinagura. Umusambi urambuye amababa yawo utangira guhamiriza ubyina ikinimba. Naho hirya gato, indabyo nziza, zambaye ingori nziza zikamwenyurira Bitama. Bitama nawe abwira inshuti ze ko igihe cyo gutaha kigeze. Akivuga ko igihe cyo gutaha kigeze, yumva ijwi rimuhamagaye, “Bitama we! Bitama we!” Bitama aritaba. Arahindukira, areba hepfo, haruguru no hejuru akumva ijwi ariko ntabone umuhamagara. Aravuga cyane areba hejuru.
  • 12. 12 Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona -Uri nde wowe umpamagara ntakubona? -Ni njye so waje gushaka Bitama yongera kugira ubwoba, agwa hasi noneho, yipfuka mu maso. Rya jwi rikamubwira riti “Ntugire ubwoba mwana wanjye. Ni jyewe so wagiye gutashya ntatahe kuko nahuye n’Imana ikansaba kuyifasha imirimo yo mu ijuru. Bitama mwana mwanjye nkunda, nabonye urukundo umfitiye ubwo wafataga umugambi wo kuza kunshaka. Nabonye ko uri umwana mwiza, umwali w’umutima. Umwana wanjye Bikari, ukaba n’umukobwa wa Kamaliza, nasabye Imana izakundindire. None rero mwana wanjye nkunda, itahire ariko turi kumwe. Nujya ku ishuri bakakubaza iyo so yagiye uzababwire ko Imana yamuhamagaye akayitaba. Uzababwire ko so yagiye mu ishyamba rya Nyungwe gushaka ibiti binini agahura n’Imana ikamuhamagara mw’izina, maze akayitaba. Imana yamusaba kuyifasha mu mirimo yayo akayemerera. Uzababwire ko so amerewe neza iyo ari kandi ubabwire ko Imana ifite umunsi wo guhamagara uwo ari we wese. Ngaho rero igendere witurire mu mahoro. Wubahe nyoko n’abandi bose wibere amahoro”. Bitama aricara, aratuza, atekereza kubyo ijwi rya se rimubwiye. Inshuti ze ziramwegera, zituje, zimureba cyane. Haciye nk’isaha, Bitama ntacyo avuga, nibwo Gikeri avuze ati “Bitama ndamuzi. Iyo atuje igihe kirekire nk’iki, nuko aba afite ikibazo. Wenda ararushye, wenda se arashonje”. Niho rero inyoni zose uko zari aho, inkima, inkende, n’izindi nyamaswa zari zaherekeje Bitama zifashe icyemezo cyo kureka Bitama akaryama, akaruhuka. Inkende zurira ibiti, zishaka amababi meza atoshye, zirayazana, ziramufureba ngo imbeho ntimwice. Inkima zijya gushaka imicaca yo kuboha agatanda ko gutwaraho Bitama, inyoni nazo zigurukira icyarimwe zijya guhamagara izindi kugira zize kuzifasha guterura Bitama. Bitama we ntiyari azi ibyarimo kuba, yari yatwawe n’igitotsi kubera umuruho mwinshi n’ibyo yaramaze kumva byose. Bugorobye, inkende ziterura Bitama, zimushyira kuri ka gatanda, zicazaho igikeri kuko kitazi kuguruka. Inkende n’inkima zirasezera, zisubira mu biti. Inyoni nazo zihambira imigozi ku mababa yazo, iyindi ziyihambira kuri ka gatanda Bitama yari aryamyeho, zigurukira icyarimwe. Kubera ko bwari bwije cyane, ntizashobora kubona neza iyo zijya. Niho Ntashya yibutse ko Bitama afitanye ubucuti bukomeye na Gihunyira na Gacurama, bo bamenyereye kumena ijoro, arabahamagara. Gihunyira na Gacurama baraza. Ntashya atangiye kubabwira igituma abahamagaye, bamubwira ko babizi. Bikoza hirya gato, bazana umuriro, baramurika. Urugendo barukomeza habona. Bagenda ijoro ryose badahagaze, banyura hejuru y’ishyamba rinini rya Nyungwe, banyura hejuru y’i Kivu, bazamuka Kibuye, Gisenyi, banyura hejuru ya Ruhengeri, bucya Bitama bamugejeje mu Gakenke. Mu gitondo Bitama akangutse, agasanga aryamye mu gatanda gato
  • 13. 13 Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona cyane hepfo y’imuhira iwabo. Inshuti ze zimubwira uko byagenze, araseka azishimira. Nazo zishimye cyane, ziramusezera, ziragenda. Bitama, azamuka gato agera iwabo, yinjiye mu rugo, asanga nyina yicaye hanze aganira n’abaturanyi, amugwa munda n’amarira menshi yuko bataherukana, na nyina ararira. Bitama asuhuza abandi, aricara. Nijoro, Bitama aganirira nyina iby’uruzinduko rwe. Aravuga nk’amasaha atanu. Nyina yamurebaga yishimye cyane. Bitama arangije kuvuga uko urugendo rwagenze, nyina aramufata, aramuterura, aramwongorera ati “Uri uwa Bikari”. Bitama na nyina bararira kubera ibyishimo, barasenga, bajya kuryama. Kuva aho agarukiye avuye mu ishyamba rinini, Bitama abamubonaga bose babonaga ko yahindutse, yakuze, asigaye ari inkumi, nubwo yari akiri umwana muto. Bitama wa Bikari na Kamaliza yakuze nk’abandi bana. Yakuze aziko ari imfubyi itagira se, akura yubaha nyina Kamaliza, akamubonamo nyina na se, akura akunda gusenga, gufasha abandi, no gukunda kwiga. Bitama yarangije amashuri mato mu Gakenke ajya kwiga amashuri yisumbuye i Musanze. Ntiyahindutse cyane. Iyo yatahaga mu kiruhuko, yabyukaga kare, agakubura, akahura amatungo, agacana, agateka igikoma, agafasha nyina. Bitama yakuze ari Bitama wa wundi wa kera, yita ku bandi, akunda inyoni, agakunda indabyo, agakunda umuyaga n’izuba. Bitama aho yanyuraga bamuzi, ntibamwitaga ukundi, abamubonaga bose bagiraga bati “Ni Bitama wa Bikari na Kamaliza”.